TABURO IGARAGAZA UKO INGINGO YA 2 ISANZWE YANDITSE UKO IKWIYE KWANDIKWA N’IMPAMVU

Ingingo ya 2

UKO ISANZWE YANDITSE UKO IKWIYE KWANDIKWA IMPAMVU

Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda.
Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi.
Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw’imbaga y’Abanyarwanda, bakoresha ubwabo binyuze muri referendum cyangwa binyuze ku babahagarariye.

//


Igika cya mbere: Ntacyahinduka.

Igika cya 2: Ntacyahinduka.


Igika cya 3 cyahinduka mu buryo bukurikira:

Ubutegetsi bw’Igihugu ni ubw’imbaga y’Abanyarwanda, bakoresha ubwabo, bashobora ubwabo kubugaba, kubunyaga, binyuze muri kamparampaka.

//

Twasanze impamvu ari ebyeri:

1.-Bashobora kubunyaga ubukoresheje nabi naho igihe bamuhaye cyaba kitararangira.

2.-Bashobora kandi kumwongerera igihe niba abakorera neza niyo igihe bamuhaye cyaba cyararangiye.

//

Ingingo ya 101

UKO ISANZWE YANDITSE UKO IKWIYE KWANDIKWA IMPAMVU

Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.
Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) kumwanya wa Perezida wa Repubulika.

//

Umukuru w’Igihugu atorerwa igihe cy’imyaka itanu. Ashobora kongera gutorwa inshuro eshatu (3) akoze neza.
Ariko ashobora kunyagwa ubuyobozi bw’Igihugu igihe cyose atararangiza n’igihe cya mbere.

//

Imbaga y’Abanyarwanda irava kure [Amateka mabi], ikeneye kwihuta mu Iterambere rusange rishingiye ku bikurikira:
-  Umuco gakondo dusangiye;
-  Ubumenyingiro;
-  N’ubuhanga.
Bityo ufitiye akamaro Igihugu agomba guhabwa igihe gihagije cyo kurangiza inshingano yiyemeje.
Ikindi kandi Abaturage bakwiye kuyoborwa neza bagahugira mu mirimo ibateza imbere aho kurwanira ubutegetsi arinako batekereza aho bitagenda neza kugirango bahindure ubuyobozi.

//

Ingingo ya 189

Igika cya 3

UKO ISANZWE YANDITSE UKO IKWIYE KWANDIKWA IMPAMVU

Ntibyemewe gutanga cyangwa kugurana igice cy’u Rwanda cyangwa se komeka ku Rwanda igice cy’ikindi gihugu abaturage batabyemeye muri referendumu.

//

Ntibyemewe kwamburwa, gutanga cyangwa kugurana igice cy’u Rwanda cyangwa komeka ku Rwanda igice k’ikindi gihugu abaturage batabyemeye muri kamarampaka.

//

Birazwi ko mu gihe cy’ubukoloni, bimwe mu bihugu bya Afurika- harimo n’u Rwanda- byambuwe ibice byabyo ndetse n’abaturage.

Birakwiye ko u Rwanda rwagira uburenganzira ku bice by’Igihugu bwambuwe n’abakoloni ndetse n’abantu rwambuwe, muri icyo gihe.

Naho u Rwanda ruri mu miryango mpuzamahanga inyuranye cyangwa Afurika yose ikazaba Leta zunze ubumwe, ibyo ntibizabuza Abanyarwanda kugumana umuco wabo n’ubusugire bw’Igihugu cyabo.

//

Bikorewe i Kigali, tariki 28 Gicurasi 2015

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PSR,

Alphonse Kayiranga Mukama

Perezida w’Ishyaka PSR,

Jean- Baptiste Rucibigango, Hon.