AMAHUGURWA Y’ABAYOBOZI MU NZEGO Z’IBANZE Z’ISHYAKA PSR MU KARERE KA BURERA

I. INTANGIRIRO

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inshingano ijyanye no kubaka ubushobozi bw’abayoboke, ku matariki ya 22-23 Ugushyingo na 06-07 Ukuboza 2014, Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryahuguye abayobozi mu nzego z’ibanze zaryo bo mu karere ka Burera. Ayo mahugurwa yatewe inkunga n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO) yaje akurikira ayo iryo shyaka ryakoresheje mu turere twa Musanze, Nyamagabe, Rwamagana na Karongi hagati y’ukwezi kwa Gashyantare na Kamena uyu mwaka. Biteganyijwe ko, ingengo y’imari niboneka, amahugurwa nk’ayo izakomeza no mu tundi turere twose tw’igihugu.

II. ABITABIRIYE AMAHUGURWA

Amahugurwa yabereye i Burera, mu cyumba cy’inama cya koperative UMWETE-BURERA, ku matariki ya 22-23/11/2014 na 06/12/2014 yitabiriwe n’abantu 30; barimo abagore 8 n’abagabo 22, bafite inshingano z’ubuyobozi zitandukanye kandi baturuka mu mirenge itandukanye igize akarere ka Burera.

III. AMASOMO YATANZWE N’UKO YAGENZE

Amahugurwa y’abayobozi mu nzego z’ibanze z’imitwe ya politiki agizwe n’amasomo (insanganyamatsiko) atandatu (6), atangwa mu byiciro bibiri, buri cyiciro kikaba kigizwe n’amasomo atatu (3), atangwa mu mpera z’icyumweru (kuwa gatandatu no ku cyumweru).

Ibishimwa muri rusange

Amahugurwa yagenze neza, abayakurikiye bavugako yabunguye ubumenyi bwinshi bubafitiye akamaro ndetse akanabafasha kumenya aho igihugu kigeze n’aho cyifuza kugera. Bashimye kandi uburyo yatanzwe mo; bahabwa uruhare rwo kugeza kuri bagenzi babo ubumenyi bafite ku isomo iri n’iri no gukorera mu matsinda. Banashimye ko igihe cyakoreshejwe neza.
Abatanze amahugurwa bashimye ikinyabupfura, umurava, kubahana no gushyira hamwe byaranze abakurikiye amahugurwa.